Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KIZITO MIHIGO:LETA YA KAGAME YABWIYE AMAHANGA KO ITAZEMERA IPEREREZA RYIGENGA

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11684304
archived

Leta ya Kagame yamenyesheje ko itazemera iperereza ry’Igenga k'urupfu rwa Kizito Mihigo.

Nongeye kubasuhuza mwese abakunzi b’Ibiganiro byacu. Uyu ni wa mwanya w’Ikiganiro Uyu Munsi na JP, mutegurirwa kandi mukagezwaho nanjye Turayishimye Jean Paul.
Muri iki kiganiro, turibanda ku ingingo zikurikira:

1. Leta y’u Rwanda yihutiye kubwira abanyamahanga ko idashaka iperereza ryigenga ku ihotorwa rya Kizito Mihigo. Niba ntacyo ihisha, hakaba nta na mafaranga yo gukora iperereza izasabwa, ni iki gituma itinya iperereza?

2. Martin Ngoga yaba yarambuwe Telefone na Mudasobwa?

3. Nyuma y’aho Kagame yimwe ibyo yashakaga mu inama ya Gatuna na President Museveni, amaduka n’abacuruza ibikomoka muri Uganda byose birimo gufungwa.

4. Umushumba Mukuru Paul Muvunyi ari mu mazi abira, none yigize ikigoryi yerekana ko atazi isano hagati ya Horizon, Kagame na RPF.

5. Diane Gashumba wabaye Ministiri w'Intangarugero mu w'2019 (Minister of the Year 2019), abaye ate Umunyamakosa, Umubeshyi,nyirabayazana w'Ibibi byose nyuma y'ukwezi kumwe gusa abonye igihembo cy'Indashyikirwa!

Muri kumwe nanjye Turayishimye Jean Paul. Mwanyandikira ibitekerezo byanyu kuri WhatsApp #:
+1.508.335.8771

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled