Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

LETA YAKIGALI MUMAZI ABIRA,YIREGUYE KU URWANDIKO PASTOR COLEMAN YANDIKIYE TRUMP

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11692355
archived

Nongeye kubasuhuza bakunzi b'Ikiganiro UYU MUNSI, kuri uyu wa Kane 03/12/2020. Ni Turayishimye Jean Paul nk'uko bisanzwe mu ikiganiro cyanyu.

1. Kuwa 03/02/2020, Pastor Christine Coleman yandikiye President Trump nyuma y'ihotorwa rya Kizito Mihigo. Iyi baruwa ntiyakiriwe neza na Leta ya Kagame ndetse ihita itegeka ko Gitwaza n'abandi bafite amatorero ashamikiye kuri Leta ya Kigali banyomoza Pastor Chistine Coleman vuba na bwangu, ibintu bitabahiriye kuko Departement y'Ububanyi n'Amahanga ya America yahise isohora raporo yayo ngarukamwaka, ikaba ishinja u Rwanda ihohotera, iyicarubozo, ubujura, akarengane gatandukanye, inzego za Leta zikora ibyo zishakiye zititaye ku amategeko, n'ibindi byinshi bishimangira ibyo Pastor Coleman yavugaga mu urwandiko rwe.

2. Ese Assumpta Bayingana ni muntu ki? Kuki ariwe Leta yahisemo kuyivugira ibyo itavuga! Mu gihe na Budome yatinye kuvuga?

3. KIGALI yakoze ikinamico ikimara kubona Raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA. 

4. Haranuka uruntu runtu mu bayobozi bakuru, aho bivugwa ko hari abashobora gupfa mu buryo butunguranye nk'uko uwatwandikiye abivuga.

5. Abagaragaje umubabaro kubera urupfu rwa Kizito Mihigo bakomanyirijwe.

Muri kumwe nanjye Turayishimye Jean Paul. Mwanyandikira ibitekerezo byanyu kuri WhatsApp #: +1.508.335.8771

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled