Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
IJAMBO RY’IMANA MU GIHE CY’AMAKUBA N’IBYAGO BYUGARIJE ISI N’ABANYARWANDA.
COVID-19 ( Coronavirus ) irimo guhitana imbaga y’abantu batuye isi: Abakire n’abakene, Abakomeye n’aboroheje, Abakuru n’abato ku uburyo bihangayikishije abatuye isi bose. Ni muri urwo rwego dukangurirwa kwegera Imana twisunga ijambo ryayo rikatuyobora mu nzira yo kwera no gukiranuka. Igihe tugomba guharanira ubumwe, urukundo no gufatana urunana mu bihe by’ikigeragezo rusange.
Matayo 13:1-58 -Yesu asobanura umugani w'umubibyi:
19Uwumva wese ijambo ry'ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n'izibibwe mu nzira. 20Kandi usa n'izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe, 21ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha. 22Kandi usa n'izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere. 23Kandi usa n'izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”
-Umugani w'urukungu mu masaka -Umugani w'akabuto ka sinapi n'uw'umusemburo -Umugani w'izahabu n'imaragarita n'urushundura -Yesu asuzugurwa n'abo mu gihugu cy'iwabo