Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Tubahaye ikaze bakunzi b'ibiganiro bya Radio Iteme, kuri uyu wa 05/03/2020, mu ikiganiro kidasanzwe (Special) aho turi buganire na FREDERIC NZEYIMANA, akaba ari President Fondateur wa Collective of Survivors and Victims of the 1972 Burundi Hutu Genocide. Uru runani rukaba rukora ubuvugizi bw'ubwicanyi bwakozwe mu 1972, busaba ubutabera ndetse runasaba ko ubu bwicanyi bwakwemezwa bugahabwa inyito ya Genocide.
Ubu bwicanyi bumaze imyaka 48 bubaye, ntibuvugwaho rumwe n'Abarundi kubijyanye n'inyito bukwiriye guhabwa. Nzeyimana Frederic n'Ishyirahamwe abereye umuyobozi bavuga ko ntagushidikanya ko ubu bwicanyi ari Jenoside ndetse bagatangazwa n'Impamvu abandi atari uko babibona.
Frederic Nzeyimana umaze imyaka 27 muri Canada, ni Umwigisha, akaba yarigishije muri Kaminuza y'uBurundi aho yigishaga Anthropology, ndetse akaba afite n'impamyabumenyi muri Philosophy no muri Linguistics & Literature ziyongera ku impamyabumenyi ya Anthropology. Nzeyimana Frederic kandi ni umwanditsi, akaba yaranditse igitabo cyitywa Dynamique de la Conscience Ethnique au Burundi. Igitabo kivuga ku umwiryane hagati y'Abahutu n'Abatutsi mu gihugu cy'uBurundi.
Nzeyimana Frederic kandi yakoranye hafi na President Benjamin Mkapa wa Tanzania, wagize uruhare rukomeye mubiganiro byo guhuza Abarundi byabereye i Arusha muri Tanzania, aho yamufashaga gusobanukirwa imva n'imvano y'ibibazo by'uBurundi.
Umunsi n'amasaha: Ku Cyumweru Taliki 05/03/2020 Saa Kumi n'Ebyiri z'Uumugoroba (Sunday, May 3rd - 6PM) amasaha ya NY/DC/Boston,
Gukurikira ikiganiro Live: Mwahamagara kuri +1.516.387.1547
Gutanga ibitekerezo: Mwatwandikira kuri WhatsApp +1.508.335.8771