Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ikaze bakunzi b'ibiganiro bya Radio Iteme mu ikiganiro kigufi cy'uyu munsi. Muri kumwe na Jean Paul Turayishimye mu ikiganiro Special aho tuvuga gusa ku isenyerwa n'akarengane byakorewe Umupfakazi wa Milimo Gaspard.
Madame wa Milimo Gaspard uyu munsi kuwa 15/05/2020, yumvikanye atabaza Umukuru w'Igihugu amusaba kurenganurwa. Ikibabaje ni uko uwo yatabazaga ariwe wanatanze amabwiriza yo kumuhemukira atitaye ku icyo itegeko riteganya.
Mu mwaka wa 2005, Urukiko rw'Ikirenga rwanzuye ko Milimo atagomba gusenyerwa. Ibyakozwe byose byabaye nkaho icyo cyemezo kitigeze kibaho. Ibi byose bibaye mugihe urupfu rwa Milimo Gaspard rucyibazwaho byinshi. Uburyo yapfuye muburyo butunguranye, amaze koherezwa i Nairobi muri Kenya umuryango we utabimenyeshejwe, aho bivugwa ko Damascene umushumba na Appolo Kiririsi aribo bazi neza urupfu rwa Milimo Gaspard.
Ibicu TV nayo yahaye ijambo umuhungu wa Milimo na madame we nabo turaza kubumva.
Muduhe andi makuru ajyanye n'iyi nkuru kuri: +1.508.335.8771
Mudukurikire Live: +1.516.387.1547
Ahandi mwadusanga - Twitter: @jpturayishimye