Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

INKOMERE ZA RDF I KANOMBE, IZASIGAYE MURI DRC MUKAGA; I BURUNDI BATOYE MU MUTUZO

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11741538
archived

Nongeye kubaha ikaze bakunzi ba Radio Iteme. iki ni Ikiganiro cyanyu UYU MUNSI na JP, mugezwaho nanjye Turayishimye JP, buri wa Kane. Turi kuwa 05/21/2020.

Mu Burundi bakoze amateka uko byagenda kose, amatora yabaye mu mucyo, kandi Perezida Nkurunziza ntawari uri mu abakandida. Mu gihe i Burundi amakomini atatu gusa ariyo amaze kubarura, i Kigali bo bamaze gutangaza uwatsinze amatora. Ni iki kibyihishe inyuma?!

Ikizamini gikomeye kuri Kazura na Mupenzi. I Kanombe inkomere zarashwe na FDLR ni nyinshi cyane ndetse izindi zabuze uko ziba "Air Lifted" kuko aho ziri na kajugujugu idashobora kuhagwa kandi zikaba ziri ku ibirometero birenga bitandatu uvuye i Rumangabo aho zashobora kubona ubutabazi bw'Ibanze. Aho kugira ngo Kagame akuremo isomo, amakuru dufite aremeza ko harimo gushakwa uburyo izindingabo zakoherezwa muri Congo gutabara no kwihimura. Abaturage n'abadepite muri Congo bo bamaganye iri vogerwa ry'ubusugire bw'Igihugu cyabo.

Kuki Kigali ikomeje guta ibitabapfu ku ifatwa rya Kabuga? Kuki Karegeya bamuzanye muri Dossier Kabuga?

Itohoza kuri Pudence Rubingisa umaze iminsi usenyera abaturage mu uburyo bunyuranyije n'amategeko. Ibi tuzabigarukaho, mu ibiganiro byacu bitaha.

 

Mwadukurikira Live kuri: +1.516.387.1547

Mwatwandikira kuri WhatsApp: +1.508.335.8771 (mwaduha ibitekerezo byanyu ndetse n'amakuru tukazabisoma mubiganiro byacu bizakurikira).

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled