Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Bakunzi ba Radio Iteme nongeye kubasuhuza. Ni Turayishimye Jean Paul ubahaye ikaze nk'uko mubimenyereye buri wa Kane mu kiganiro UYU MUNSI na JP. Uyu munsi taliki ya 05/28/2020 turaganira ku ngingo zikurikira:
Turagaruka ku ibitero bimaze iminsi bigabwa kuri FDLR aho FDLR yavuze idashidikanya ko ibizi neza ko yarwanaga n'Ingabo za RDF zihishe mu imyambaro ya FARDC ndetse igatanga ubutumwa ko yiteguye n'Ibindi bitero kandi ko izabitsinda. Muri iki kiganiro muriyumvira amajwi ya Gen. Byiringiro icyo avuga kuri ibyo bitero.
Ese hakenewe imbaraga mugusenya FPR cyangwa Kagame arihagije?! Benshi baribaza impamvu Kagame akomeje kwirukana abayobozi ngo mbese barazira iki cyangwa bakoze ibiki noneho! Ukibaza niba Kagame ari undi utari uwo dusanzwe tuzi. Ese FPR na Kagame baba bageze aha wa mugani w'igisirikare ngo "Never Interfere with the enemy who is in the process of destroying himself" cyangwa ngo "Never attempt to murder a man who is committing suicide!" ("Iyo umwanzi yisenya; ntubyivangamo, uramureka!" cyangwa "Ntuzigere ugerageza kwica uwiyahura!")
Inzara iravuza ubuhuha mu Rwanda. Abagabo basigaye bakenyera ibitenge mu rwego rwo kwiyoberanya ngo barebe ko bwacya kabiri. Ibi bibereye mu mujyi umwe aho abaturage basigaye bataburura inyamaswa zahambwe kubera inzara.
Ubwisanzure mu Burundi: aba Arkiyepiskopi (Roman Catholics Archbishops) baranenga amatora.
Tubafitiye umusesenguzi uje bwa mbere kuri Radio Iteme: Bwana Umuhoza Benoit
Mudukurikire Live: +1.516.387.1547
Mutwandikire ibitekerezo byanyu kuri WhatsApp: +1.508.335.8771