Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

COUP D'ETAT YAPFUBYE MU BUFARANSA. MUTABAZI ARATERA RNC IGISHAHURO CYATAYE IGIHE

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11749615
archived

Banyarwanda namwe mwese bakunzi ba Radio Iteme mbahaye ikaze muri Studio za Radio Iteme aho tugiye kubasesengurira imvugo y'Ubwishongore ya Mutabazi Etienne n'Ikiyihishe inyuma. Birababaje ko FPR na RNC bikomeje kuba nka wa mugani w'abanyarwanda ugira uti abaturanyi babyarana abana basa. Ikibabaje ariko ni uko ikinyoma cyambaye igishahuro. Ariko igishahuro cyataye igihe bigatuma cyomoka kitaramara kabiri.

Muri iyi audio,muriyumvira kurimanganya kwa Mutabazi kuri micro ya Serge Ndayizeye, aho Ihuriro rikomeje kunyura mu myanya y'intoki y'Ubuyobozi ariko kubera kwikunda na Munyangire abiyita Executif ikemera igakandagira mu isahane iriraho.

Bamwe bati mwigirire akabanga. Ngo iyo ufite ababyeyi b'abajura urabahishira icyangombwa ni uko bakugaburira ibindi ni iby'Imana. Kandi koko. Ubu na Kagame yategetse u Rwanda, urumva rero ko ikibazo cy'Imyitwarire mugucunga ibya rubanda si Priorite kuri bamwe. Ariko murashaka kuvuga ko ariwo muco tugomba kubaka? Nyuma ya Kagame koko! Na FPR?!! 

Ese kuba Kagame akubura/yirukana cyane ni uko ariwe ntamakemwa kuruta abo yirukana? Ese RNC nayo yatiye umweyo wa FPR cg ni wa mugani ngo ibisa birasabirana? Sinzi icyo mwe mutekereza ariko njye ndibaza ko Leta atari urugo rw'Umuntu kandi na RNC si umutungo w'Umuntu. Abayoboke bakwiriye gushirika ubwoba bakabaza ibibazo kuko byibuze ino aha mu mahanga, ntawuzaza kugusenyera ngo uri mumanegeka. Iki ni cyo gihe cyo ku execrcea amahame ya Demokarasi. Muzaniye iki abanyarwanda FPR itaduhaye? Munyangire? FPR yayiduhaye kubwinshi. Akarengane? Nako twarakabonye! Nonese mwashoboye mugashinga Goverinoma yo mubuhungiro bikagira inzira!!

Reka mpinire aha maze mwumve ubutiriganya n'itekinika ya RNC mubufaransa maze dusesengure.

Gutanga ibitekerezo: WhatsApp +1.508.335.8771 na YouTube: Radio Iteme

Gukurikira Live: +1.516.387.1457 na YouTube: Radio Iteme

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled