Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ikaze bakunzi b'ibiganiro bya Radio Iteme. Turi taliki 13 Kamena 2020 (13 June 2020) muri kumwe na Emerance Kayijuka na Achille Kamana mu kiganiro TUGANIRE.
Abatumirwa: Mme Léontine Uwibambe na Mr. Simeon Ndwaniye
Mu ikiganiro cy'uyu munsi turaganira ku ingingo zikurikira:
MBESE AHO AMADINI NTIYABA YARAGIZWE URWITWAZO NA BAMWE MUKUBA NTIBINDEBA?
Nk’uko tubizi, abanyamadini mu Rwanda banenzwe cyane mu kuba bataragize uruhare na ruto mu kurengera cyangwa kuvuganira abicwaga haba muri genocide cyangwa mu zindi mvururu zagiye ziba ku ngoma zabanjirije iriho ubu.
Hashize nk’umwaka cyangwa ibiri twumvise ko idini ry’abadventiste ryonyine ryabatije abantu ibihumbi 100 bityo tukaba tuzi ko abakristo mu madini yose biyongereye ku bwinshi.
Ese ko ubwicanyi no guhohotera inzirakarengane byakomeje, abanyamadini baba baragize icyo bakosora mu byo banengwaga ku buryo umuntu yagira icyizere?
Ariko se ubundi Bibiliya yemerera abanyamadini kuvuganira cyangwa gutabariza inzirakarengane, niyo zaba ari izapolitike?
Mushobora kudukurikira Live kuri: YouTube Radio Iteme no kuri +1.516.387.1547
Mwatwandikira kandi kuri: tuganiretwesehamwe@gmail.com