Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UWAGIYE KWISHYUZA KWA KAGAME MUBA GP AKARASIRWA KWA RWIGARA YASHYINGUWE

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11758171
archived

Bakunzi ba Radio Iteme twongeye kubasuhuza.ni Turayishimye Jean Paul wongeye kubaha ikaze mu ikiganiro cyo kuri uyu wa Kabiri, 16 Kamena 2020 (16 June 2020).

Muri iki kiganiro kandi turi kumwe na Benoit Umuhoza, Umuhuzabikorwa w'Intara ya RNC mubufaransa. 

1. Cyiza Jean Pierre w'imyaka 24 gusa: Umusore wigishaga Karate abana b'umu ofisiye urinda Kagame Paul, yarasiwe imbere yo kwa Rwigara ubwo yari yagerageje kujya kwishyuza amafranga ye y'Ibirarane by'amezi atatu yari amaze adahembwa. Ikibazo gikomeje kwibazwaho ni kuba aba GP baramumanukanye akaza kurasirwa hagati yo kwa Rwigara no kwa Milimo. Ibi kandi bibaye mugihe Radio Iteme yamenye amakuru y'uko ibikoresho byo muruganda rw'Itabi ryo kwa Rwigara byimuwriwe i Masoro muri FPR aho umuryango wa Kagame urimo kubaka uruganda basenyuriyemo icyahoze ari PTC (uruganda rw'itabi rwo kwa Rwigara).

2. Amatekinika mu amatora muri RNC benshi batangiye kuyibatiza FPR yo mubuhungiro. Bihumiye ku mirari nyuma y'aho mu myanya itanu yose yiyamamarizwa, hariho umukandida umwe rukumbi. 

3. RUPFU yihishe inyuma ya COVID-19 yongeye gutoteza Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard

4. Kuwa Kane, Taliki 18 Kamena 2020 (18 June 2020), Perezida mushya w'u Burundi Ndayishimiye Evariste biteganyijwe ko arahira. 

 

Gutanga ibitekerezo: WhatsApp +1.508.335.8771 na YouTube Radio Iteme

Gukurikira Live: +1.516.387.1457 na YouTube Radio Iteme

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled