Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Twongeye kubaha ikaze bakunzi ba Radio Iteme kuri uyu wa Kane taliki 18 Kamena 2020 (18 June 2020). Ni Turayishimye Jean Paul mu ikiganiro UYU MUNSI na JP. Kuri uyu mugoroba tubafitiye umusesenguzi mu ibibazo by'Akarere k'Ibiyaga Bigari Professor Kambanda Charles. Turi buze kuganira ku irahira ritunguranye rya General Ndayishimiye Evariste n'umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari nyuma yo kurahira kwa President Mushya w'u Burundi.
U Rwanda ngo rwaba rwifuza kubaka uruganda rw'Ingufu za Kirimbuzi. Ni iki cyihishe inyuma y'iki cyifuzo gisekeje cg kibabaje!? Ibi mu gihe Ministre w'Ingufu (James Musoni) n'uwamusimbuye (Claver Gatete) bavuzwe mu rubanza rw'Inzu NSS ikoreramo. Kambanda aratubwira uko abibona.
Igiciro cyo gusura Ingagi cyavuye kuri $1500, kijya kuri $200. Ingaruka kuri Visit Rwanda. Naho RwandAir yambuye abaguze amatike.
Mwatwandikira kuri +1.508.335.8771 na YouTube Radio Item
Cyangwa mukadukurikira Live kuri +1.516.387.1547