Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

INZIRAKARENGANE ZITARI IZA GENOCIDE NA ZO NI ABANTU

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11760858
archived

Ikaze bakunzi b'ibiganiro bya Radio Iteme. Turi taliki 20 Kamena 2020 (20 June 2020) muri kumwe na Emerance Kayijuka na Achille Kamana mu kiganiro TUGANIRE.

Abanyarwanda benshi bakunze kubaza iki kibazo bati: ‘’Ko hibukwa abiswe ko bazize génocide yakorewe abatutsi gusa, abatarashyizwe muri icyo kiciro bo bazibukwa ryari’’?

Uyu munsi Umutumirwa wacu aratubwira iby’umushinga we n’urubyiruko rw’impirimbanyi bamaze imyaka itari mike bakoraho. Umushinga bise ‘’Rwandan Lives Matter’’ cyangwa se ‘’Ubuzima bw’Abanyarwanda nabwo n’ubw’igiciro’’.  

Umutumirwa aratubwira ku cyegeranyo giteye ubwoba bamaze gushyira kuri website yabo gikubiyemo urutonde rw’abanyarwanda b’inzirakarengane bishwe n’uburyo bishwe, abahohotewe mu buryo ubwo ari bwo bwose, ababuriwe irengero yewe n’abishwe bahagaze icyo cyegeranyo ntawe cyasize inyuma baba abazwi amazina cyangwa batazwi, kuva aho FPR imariye gufata ubutegetsi umunsi ku wundi kugeza kuri iyi taliki.  

Reka twizere ko ikiganiro Umutumirwa yaduteguriye kidusigira ikizere ko amaherezo cya kibazo abantu benshi bibazaga kirimo kibonerwa igisubizo.

Mushobora kudukurikira Live kuri: +1.516.387.1547 no kuri YouTube Radio Iteme

Mwatwandikira kandi kuri: tuganiretwesehamwe@gmail.com

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled