Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Bakunzi ba Radio Iteme nongeye kubaha ikaze mu Ikiganiro cyanyu cyo kuri uyu wa Kabiri, 30 Kamena 2020 (30 June 2020). Muri kumwe nanjye Turayishimye Jean Paul.
Kagame yishyuye Jeune Afrique kugira ngo ateguze amahanga ibyo ashaka gukorera abatavuga rumwe nawe. Ibi arabikora aho abona ko amahanga ahugiye muri COVID-19 ndetse n'amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Amakuru Radio Iteme yamenye ni uko Kagame ashaka gufunga Madame Ingabire Umuhoza Victoire ndetse akaba afite n'umugambi wo guhitana Shima Diane Rwigara, Amaroziakaba ashobora kuba bimwe mubiteganywa gukoreshwa. Ibi byose agateganya kubikora mbere yuko CHOGM y'umwaka utaha ibera mu Rwanda.
Ubwongereza (England) bwimye RwandAir (WB) uburenganzira bwo kugwa ku ikibuga cya Heathrow (Heathrow Airport).
Kagame yigambye kwica Kizito Mihigo ngo amuziza kuba ataramwituye ineza yamugiriye. Jeune Afrique niho honyine Kagame yumvishe yakwisanzura kuvuga urupfu rwa Kizito!
Kagame ati ntacyo byantwara gufunga kimwe cya kabiri cy'abagize Komite Nyobozi (NEC) ya FPR.
Amakuru akurikira turacyayabatohoreza tuzayabagezaho birambuye mu ibiganiro byo mu minsi iri imbere:
- Ingabo nyinshi za RDF zagaragaye mu Kibaya cya UVIRA.
- Ubwami mu Rwanda bigiye kuba impamo nyuma y'uko ishyaka riharanira Ubwami rihawe urubuga mu Rwanda. Ibi mu ikiganiro cy'ubutaha na Dr. Kambanda Charles.
- Umukuru w'Ingabo zirinda Kagame mu amazi abira kimwe na Mpambara Ines.
Mwatanga ibitekerezo byanyu munyuze kuri +1.508.335.8771 na YouTube Radio Iteme
Mwadukurikira Live kuri: Tel:+1.516.387.1547