Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ZIMWE MU NKAMBI Z'IMPUNZI MURWANDA ZIZAFUNGWA URUBYIRUKO RWOHEREZWE MUGISIRIKARE

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11776151
archived

Nongeye kubaha ikaze bakunzi ba Radio Iteme. Ni Turayishimye Jean Paul mu ikiganiro UYU MUNSI na JP, Turi kuwa Kane taliki 16 Nyakanga 2020 (16 July 2020). Kuri uyu mugoroba, turabagezaho inkuru z'Ingenzi zikurikira:

1. Barafinda Sekikubo Fred araye murugo iwe nyuma y'amezi atanu ashimuswe na RIB. amakuru avuga ko RIB ariyo yamugaruye iwe murugo.

2. Impunzi mu Rwanda zishobora kuba inzererezi mu igihe gito. Ibi ni nyuma y'Inama yabereye mu Urugwiro ikemeza ko amafaranga yahabwaga impunzi agomba kugabanywa ndetse abakiri bato bagashyirwa mu igisirikare kugahato. Ibi ni mugihe inkambi muri iki gihe zirimo gushakirwa aba administrateurs ba gisirikare ngo bishyirwe mu bikorwa vuba na bwangu.

3. Habumuremyi Pierre-Damien muri PandaGari! Kagame yabonye ko America yashimiye Tshisekedi kubera kurwanya ruswa none agize igitambo Pierre-Damien Habumuremyi. Kagame yaba yateye inyoni ebyiri n'Ibuye rimwe?!

4. Minembwe Intambara yongeye kuvuka, abari inyuma y'Ibitero ku abanyamurenge n'uyu munsi ntibaramenyekana. Uyu munsi biravugwa ko inka z'Abanyamulenge zagaruwe ariko ubwoba buracyari bwose.

 

Mwatwandikira kuri +1.508.335.8771 na YouTube Radio Iteme

Mwukadukurikira Live kuri +1.516.387.1547

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled