Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

TUGANIRE: Kumira Bunguri Udashishoje ni Icyaha Nk'Ibindi Byose

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11777074
archived

Ikaze bakunzi b'ibiganiro bya Radio Iteme. Turi taliki 18 Nyakanga 2020 (18 July 2020) muri kumwe na Emerance Kayijuka na Achille Kamana mu kiganiro TUGANIRE.

Insanganyamatsiko: KUMIRA BUNGURI UDASHISHOJE NI ICYAHA NK'IBINDI BYOSE KANDI GUKEKA NI KO KUBESHYA.

Mu kiganiro cy’uyu munsi, umutumirwa wacu mukuru abenshi muramuzi. Ni umudame witwa Mireille Abewe bakunze kwita Mimi Kagabo, umutegarugori muto mu myaka ariko akaba mukuru cyane mu bitekerezo. Hashize iminsi uyu mudame amenyekanye cyane kuko yiyemeje kuba mu banyarwandakazi bake cyane biyemeje kudapfana ijambo. Mimi Kagabo yifuje kutuganirira ku buryo tudakwiriye kujya tumira bunguri ibyo dutamitswe n’abafite inyungu za politique kandi ko gukekera abantu nta gihamya ari umuco mubi.

Uyu munsi kandi dufite amahirwe yo kuganirirwa n’undi mudame witwa Vanny Gusenga navuga ko atangiye no kuba umusangwa, muramwibuka yigeze kuduha ibitekerezo byiza kandi byinshi ubwo twaganiraga ku Buringanire cyangwa icyo bita  Féminisme.

Aba badamu usibye kuba bombi ari abadame bakiri bato, bafite n’indangagaciro bahuriyeho ari yo Kwanga kuba Ntibindeba cyangwa se ngo babe ba Munyangire.

 

Mushobora kudukurikira Live kuri: YouTube Radio Iteme no kuri +1.516.387.1547

Mwatwandikira kandi kuri: tuganiretwesehamwe@gmail.com

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled