Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

KIGALI IRACYEKWA MU RUPFU RWA GEN WILLY WA SOKOLA2 KUBERA KUBURA IBYITSO BYA RDF

  • Broadcast in Current Events
rnccio

rnccio

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow rnccio.
h:1440985
s:11784625
archived

Nongeye kubaha ikaze bakunzi ba Radio Iteme. Ni Turayishimye Jean Paul mu kiganiro UYU MUNSI na JP, Turi kuwa Kane taliki 30 Nyakanga 2020-07-30. Kuri uyu mugoroba, turabagezaho inkuru z'Ingenzi zikurikira:

1. General Willy wayoboraga Sokola II yasanzwe mu buriri bwe yapfuye. Kigali iratungwa agatoki. Aha ni nyuma y'uko Kigali ikomeje kubura ibyitso nyuma y'aho Gahizi avugwa ko yavanyweho amaboko akajyanwa i Kisangani.

2. Mu rubanza rwa Gitifu n'aba DASSO baregwagamo n'Ubushinjacyaha guhohotera abatarubahirije amabwiriza ya COVID-19, Leta yahaye uburenganzira abayobozi kujya bakubita mucyico bitwaje imyanya y'Ubuyobozi. Ibi bibaye nyuma y'aho abacamanza bavuze ko ntabubasha bafite bwo kuburanisha abaregwa kuko bakoraga akazi kabo.

3. Karasira na Barafinda bashobora kugirirwa nabi n'Ubuyobozi. Ikibazo cya Karasira na Barafinda ntigikwiriye kuba icya Karasira wenyine, ni ikibazo cy'Uburenganzira bwa Muntu. Injustice anywhere is a threat to Justice everywhere. 

4. Ubwambuzi bwa Leta kubaturage ba Bannyahe, bwashyizwe ahagaragara n'abaturage basenyewe badahawe ingurane, none bakaba n'uyu munsi batuye muri shitingi.

 

Mwatwandikira kuri +1.508.335.8771 na YouTube Radio Iteme

Mwukadukurikira Live kuri +1.516.387.1547

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled