Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Bakunzi ba Radio Iteme turabasuhuje. Bimaze kugaragara ko mu butegetsi bwa FPR nta wutandukanya Amadini na Politiki. Ibi bikaba byahagurukije abayoboke b'Idini rya Islam kuburira bagenzi babo muri ibi bihe bidasanzwe ngo bakomere ku imyemerere yabo batarebye ibyubahio by'ababayoboye.
Mu bihe nkibi bidasanzwe, birangwa n’igitugu ndengakamere gikorerwa abanyarwanda, ni gute abayoboke bo mw’idini rya Islam basabwa kwitwara?
Muriki kiganiro gishya, abasesenguzi baratubwira amahame y’idini rya Islam ndetse n’uburyo abayoboke baryo bagombye kwitwara imbere y’ibikorwa by’akarengane bisaba ubutwari kugirango bihagarikwe. Ntawe bitagaragarira ko Leta y’u Rwanda iri mu mugambi mubisha imaranye igihe wo kwica amadini yose ndetse no kuyashyira ku munigo. Ikiganiro kirangira duhabwa ubutumwa budasanzwe burebana n’uburyo twafatana mu Runana kugirango turwanye aka karengane ndengakamere.