Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Twongeye kubaha ikaze mu ikiganiro cy'ivugabutumwa kuri Radio Iteme. Muri kumwe n'umuvugabutumwa Simeon Ndwaniye.
Mu kiganiro cy'ubushize, twarebeye hamwe Inkuru Nziza iyariyo, kandi twasanze ko ari agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Uyu munsi twagombaga gukomeza no gusoza ubusobanuro bw'iri jambo "inkuru nziza",ariko tuzarisoza mu kiganiro cyacu cya 3..Uyu munsi rero muri iki kiganiro cya 2 turarebera hamwe uburyo icyaha cyaje mw'isi n'uburyo ibyanditswe byera bisobanura ijambo "icyaha", hakoreshejwe amagambo 3 anyuranye n'ubusobanuro bwa buri ryose. Ibi rero bigatuma dusobanukirwa n'impanvu nyayo yatumye Umukiza wacu Yesu Kristo aza mw'isi kubabazwa no kuduha intsinzi, ariyo nkuru nziza tuzakomeza kuganiraho.
Mugire amahoro y'Imana