Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Twongeye kubaha ikaze mu kiganiro cy'ivugabutumwa kuri Radio Iteme. Turi taliki 16 Kanama 2020 muri kumwe n'umuvugabutumwa Simeon Ndwaniye.
Ibyo tuza kuganiraho muri iki kiganiro
1. Gusoza definition y'ijambo "inkuru nziza", hifashishijwe Adamu wa mbere na Adamu wa kabiri.
2. Gusobanura amagambo abiri: Imirimo n'Ubuntu. Aya magambo abiri yateye ibibazo kenshi mu madini ya gikristo atari amwe, ndetse n'abakristo ba buri dini hagati muri bo ntibabyumve kimwe. Rero tuzaganira ku igice cya mbere cyerekeranye n'ayo magambo abiri, kandi kuyasobanukirwa ni ngombwa cyane kuko n'amagambo akoreshwa muri Biblia yose kandi agendanye n'agakiza kacu kabonerwa muri Kristo Yesu. Umukristo wese agomba kuyasobanukirwa. Kuwa mbere (Sunday) w'icyumweru kizakurikira, n'ukuvuga Aug.23rd, tuzakomeza igice cya 2 cy'ibyerekeye "Imirimo" na "Ubuntu".
Ntimugacikanwe n'ibi biganiro kuko kenshi hagiye haba intambara mu madini ya gikristo ashingiye ku kutunva kimwe ayo magambo, n'ubu kandi rukigeretse.
Mugire amahoro y'Imana.