Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Banyarwanda-Kazi, bakunzi ba Radio Iteme, twongeye kubasuhuza tubifuriza amahoro aho muri hose.
Uyu munsi, mu kiganiro cya "Umuco-Amadini-Ubukangurambaga", turaganira ku ngingo ikomeye ariko yangombwa. Ni ngombwa ko amateka y'u Rwanda avugwa kugirango twubake ubumwe nyakuri budahutaza numwe mu bana b'abanyarwanda. Muri 1990, FPR yateye u Rwanda ku mpamvu zizwi na benshi nubwo zitemerwa na buri munyarwanda.
Mu bemeraga ko urwo rugamba rwari rukwiriye, harimo urubyiruko rwasanze ari ngombwa kujya kwifatanya n'abandi ku rugamba. Abagezeyo bose, siko bakiriwe, siko bagiye ku rugamba. Ahubwo abenshi bagiye, bakiriwe mu buryo batari biteze kuko ugiye ku rugamba mu busanzwe yakiranwa yombi. Abo turi buganireho uyu munsi bo bakirijwe urugomo, benshi bahaburira ubuzima bwabo.
Abatumirwa bacu, baratuganiriza kuri ayo mateka yaranze urugamba rwashojwe na FPR muri 1990.
N'ikiganiro mwateguriwe kandi mukagezwaho na Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimye na Achille Kamana.
Mwatwandikira kuri WhatsApp +1.508.335.8771 -- YouTube Radio Iteme -- radioiteme@gmail.com
Mwadukurikira Live kuri +1.516.387.1547